cyangwa
1 Nutabara kurwanya ababisha bawe, ukabona amafarashi n'amagare n'abantu babaruta ubwinshi ntuzabatinye, kuko uri kumwe n'Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.
2 Kandi nimwigira hafi y'intambara, umutambyi azigire hafi y'abantu
3 ababwire ati"Nimwumve Bisirayeli, uyu munsi mwigiye hafi y'ababisha murwanya. Imitima yanyu nticogore, ntimutinye, ntimuhinde umushyitsi, ntimubakukire imitima,
4 kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire n'ababisha banyu, ibakize."
5 Kandi abatware bazabaze abantu bati"Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze.
6 Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.
7 Kandi ni nde uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore."
8 Kandi abatware bongere babaze abantu bati"Ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk'uwe."
9 Abatware nibamara kubwira abantu ibyo, bashyireho abatware b'ingabo bo gutabaza abantu.
10 Niwigira hafi y'umudugudu ngo urwane na wo, uzawubwire iby'amahoro.
11 Maze nibagusubiza iby'amahoro bakakugururira, abo uzasangamo bose uzabakoreshe uruharo.
12 Ariko nibanga gusezerana amahoro nawe, ahubwo bagashaka kurwana nawe, uzasakize uwo mudugudu.
(Gutegeka Kwa Kabiri 20:1;9)