cyangwa
1 Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n'uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi,
2 kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.
3 Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima.
4 Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, n'imbuto z'amatungo yawe, kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.
5 Hazagira umugisha igitenga cyawe n'icyibo uvugiramo.
6 Uzagira umugisha mu majya no mu maza.
7 Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.
8 Uwiteka azategeka umugisha kuba mu bigega byawe no mu byo ugerageza gukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
9 Uwiteka azagukomereza kumubera ubwoko bwera nk'uko yakurahiye, niwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye.
10 Amahanga yo mu isi yose azabona yuko witiriwe izina ry'Uwiteka, agutinye.
11 Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butaka bwawe, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu yuko azaguha.
12 Uwiteka azagukingurira ijuru, ububiko bwe bwiza ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzaguriza amahanga menshi, maze ntuzayaguzaho.
13 Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera,
14 ntuteshuke iburyo cyangwa ibumoso ngo uve mu byo ngutegeka uyu munsi byose, uhindukirire
15 Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.
16 Uzaba ikivume mu mudugudu, uzaba ikivume mu mirima.
17 Hazavumwa igitenga cyawe n'icyibo uvugiramo.
18 Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.
19 Uzavumwa mu majya no mu maza.
20 Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose kugeza aho uzarimbukira ukamarwa vuba, aguhora ibyaha bikomeye uzaba ukoze byo kumwimura.
21 Uwiteka azaguteza mugiga itakuvaho ageze aho azagutsembera, ugashira mu gihugu ujyanwamo no guhindura.
22 Uwiteka azaguteza urusogobo n'ubuganga, n'ububyimba bwaka umuriro, n'icyokere cyinshi n'amapfa, no kuma n'uruhumbu, bizakomeka bigeze aho uzarimbukira.
23 Ijuru ryo hejuru y'umutwe wawe rizahinduka umuringa, n'ubutaka uhagazeho buzahinduke icyuma.
24 Mu cyimbo cy'imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyawe umukungugu, n'umusenyi muto nk'ifu y'ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze aho uzarimbukira.
25 Uwiteka azatuma uneshwa n'ababisha bawe bagushyire imbere, uzaca mu nzira imwe ubasanganiye ubahunge uciye mu nzira ndwi, uzateraganwa mu bihugu by'Abami bo mu isi bose.
26 Uzaba inyama z'ibisiga byose n'inyamaswa zose, ntihazagira ubyirukana.
27 Uwiteka azaguteza ibishyute nk'iby'Abanyegiputa, no kuzana amagara n'ubuheri n'ibikoko, we kubivurwa.
28 Uwiteka azaguteza ibisazi n'ubuhumyi n'ubuhungete,
29 uzakabakaba ku manywa y'ihangu nk'uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagira ukuboko kwiza mu byo ukora, uzajya ugirirwa inabi nsa kandi unyagwe iteka he kugira ugutabara.
30 Uzasaba umugeni harongore undi, uzubaka inzu we kuyitahamo, uzatera uruzabibu we kurya imbuto zarwo.
31 Inka yawe izabagirwa mu maso yawe we kuyiryaho, indogobe yawe izanyagirwa mu maso yawe we kuyikomorerwa, intama zawe zizahabwa ababisha bawe he kugira ugutabara.
32 Abahungu bawe n'abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba ahereyo ananizwe no kubakumbura umunsi ukira, nta cyo uzashobora gukora.
33 Imyaka yo ku butaka bwawe n'ibyakuvuye mu maboko byose bizaribwa n'ishyanga utazi, uzagirirwa inabi nsa ushenjagurwe iteka,
34 bitume usazwa n'ibyo amaso yawe azibonera.
35 Uwiteka azaguteza imikereve ikomeye cyane mu mavi, n'ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabiguteza bihere mu bworo bw'ikirenge bigeze mu gitwariro.
(Gutegeka Kwa Kabiri 28:1;9)