cyangwa
1 Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati
2 "Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana, Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.
3 Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika? Kandi utamurikirwa n'umucyo wayo ni nde?
4 Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y'Imana? Cyangwa uwabyawe n'umugore yabasha ate kuba intungane?
5 Dore ndetse n'ukwezi ntikumurika, N'inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,
6 Nkanswe umuntu w'inyo gusa, N'umwana w'umuntu w'umunyorogoto!"
(Yobu 25:1;6)