cyangwa
1 Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b'Abafilisitiya.
2 Maze arazamuka abwira se na nyina ati"Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b'Abafilisitiya, none mumunsabire."
3 Nuko se na nyina baramubaza bati"Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?" Samusoni abwira se ati"Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane."
4 Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahinduye Abisirayeli.
5 Hanyuma y'ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n'umugunzu w'intare, uramutontomera.
6 Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk'uwatanyaguza umwana w'ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze.
7 Nuko Samusoni arimanukira aganira n'uwo mukobwa, aramushima cyane.
8 Bukeye asubirayo kumuzana, akebereza ha handi kurora ya ntumbi y'intare yatanyaguzaga, asangamo irumbo ry'inzuki n'ubuki bwazo.
9 Arabuhakura agenda aburya agera kuri se na nyina, arabubaha na bo baraburya, ariko ntiyababwira ko yabukuye mu ntumbi y'intare.
10 Hanyuma se aramanuka asanga uwo mukobwa. Bukeye Samusoni acyuza ubukwe, kuko ari ko abasore bagenzaga.
11 Nuko bamubonye, bamuzanira abasangwa mirongo itatu ngo bagumane na we.
12 Nuko Samusoni arababwira ati"Reka mbasakuze igisakuzo, nimushobora kucyica iminsi y'ubukwe uko ari irindwi itarashira, mukakinsobanurira, nzabaha imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.
13 Ariko nibibananira, ni mwe muzampa imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu." Baramubwira bati"Dusakuze twumve igisakuzo cyawe."
14 Arababwira ati"Mu muryi havuyemo ibyokurya, Kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe." Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura.
15 Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati"Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisakuzo tutagutwika, tugatwika n'urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?"
16 Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati"Uranyanze, ntunkunze kuko washakuje bene wacu, ntukimbwire." Samusoni aramubwira ati"Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?"
17 Arangiza iyo minsi irindwi amurira imbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisakuzo.
18 Nuko uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, abanyamudugudu baramubwira bati"Ni iki cyarusha ubuki kuryoha? Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?" Na we arababwira ati"Iyaba mutahingishije ishashi yanjye, Ntimuba mwishe igisakuzo cyanjye."
19 Nuko umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisakuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se.
20 Ariko muka Samusoni bamushyingira mugenzi we wari incuti ye.
(Abacamanza 14:1;9)