cyangwa
1 Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z'i Kanani,
2 kugira ngo ab'ibihe by'Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo.
3 Muri ayo mahanga harimo abatware b'intebe batanu b'Abafilisitiya n'Abanyakanani bose, n'Abasidoni n'Abahivi bo ku musozi wa Lebanoni, uhereye ku musozi Baliherumoni ukageza mu irasukiro ry'i Hamati.
4 Ariko barekewe kugira ngo bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruza ururimi rwa Mose.
5 Nuko Abisirayeli baturana n'Abanyakanani n'Abaheti, n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi.
6 Barashyingirana kandi bakorera imana zabo.
7 Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bali na Asheroti.
8 Ni cyo cyatumye umujinya w'Uwiteka ukongera Abisirayeli, abahana mu maboko ya Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimu uburetwa imyaka munani.
9 Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije.
10 Kandi umwuka w'Uwiteka amuzaho, aba umucamanza w'Abisirayeli. Arahaguruka aratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya, aramunesha.
11 Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.
12 Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami w'i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n'Uwiteka.
13 Yitabariza Abamori n'Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindura umudugudu w'imikindo.
14 Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami w'i Mowabu uburetwa imyaka cumi n'umunani.
15 Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera w'Umubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami w'i Mowabu.
16 Maze Ehudi yicurishiriza inkota y'amugi abiri ireshya n'umukono umwe, ayambara ku itako ry'iburyo, ayirenzaho imyambaro ye.
17 Agezeyo aha Eguloni umwami w'i Mowabu izo ndabukirano, Eguloni yari umuntu w'igihonjoke.
18 Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye.
19 Ariko we ageze mu nganzo z'i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati"Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye." Na we ati"Nimuceceke." Abari kumwe na we bariheza.
20 Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati"Ngufitiye ubutumwa bw'Imana." Nuko Eguloni ahaguruka ku ntebe ye.
21 Ehudi arambura ukuboko kw'ibumoso akura inkota ku itako ry'iburyo, ayimutikura ku nda
22 ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo.
23 Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi z'iyo nzu urufunguzo.
24 Amaze gusohoka abagaragu b'umwami baraza, basanga inzugi z'iyo nzu zikinze barabazanya bati"Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?"
25 Bageza ubwo bakozwe n'isoni adakinguye, bararambirwa. Nuko benda urufunguzo barakingura, basanga umwami wabo arambaraye hasi ari intumbi.
26 Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira.
27 Ageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukana na we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere.
28 Arababwira ati"Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b'i Mowabu." Nuko bamanukana na we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye n'i Mowabu, ntibakundira umuntu wese kwambuka.
29 Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b'Abamowabu, abakomeye bose b'intwari nta muntu n'umwe warokotse.
30 Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n'Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.
31 Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli.
(Abacamanza 3:1;9)