1 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha, Ntiyicarane n'abakobanyi.
2 Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
3 Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
4 Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga.
5 Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka, N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi.
6 Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi, Ariko inzira y'ababi izarimbuka.
(Zaburi 1:1;6)