1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Uwiteka akumvire ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago, Izina ry'Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.
3 Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h'urusengero, Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.
4 Yibuke amaturo yawe yose, Yemere igitambo cyawe cyokeje. Sela.
5 Iguhe icyo umutima wawe ushaka, Isohoze inama zawe zose.
6 Tuzaririmbishwa impundu n'agakiza kawe, Kandi ku bw'izina ry'Imana yacu tuzerekana amabendera yacu, Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.
7 None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize, Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera, Azamushubirisha imbaraga zikiza z'ukuboko kwe kw'iburyo.
8 Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry'Uwiteka Imana yacu.
9 Barunamye baragwa, Ariko twebweho turahagurutse turema.
10 Uwiteka kiza umwami, Kandi udusubize uko tukwambaje.
(Zaburi 20:1;9)