1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakira, Gitare cyanjye ntiwice amatwi, Kuko wanyihorera, Nahinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo.
2 Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe.
3 Ntunkururire hamwe n'abanyabyaha n'inkozi z'ibibi, Bavugana iby'amahoro na bagenzi babo, Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.
4 Ubahe ibikwiriye imirimo yabo, Ibikwiriye gukiranirwa kwabo. Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze, Ubiture ibibakwiriye.
5 Kuko batita ku mirimo y'Uwiteka, Cyangwa ku byo intoki ze zikora, Azabasenya ntazabubaka.
6 Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.
7 Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.
8 Uwiteka ni imbaraga z'abantu be, Kandi ni igihome uwo yasize ahungiramo agakira.
9 Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha, Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.
(Zaburi 28:1;9)