cyangwa
AGAKIZA NI IKI?
Ubusobanuro bw’Agakiza mu Mugambi Mukuru w’Imana
IGICE CYA 1: AGAKIZA NI IKI?
Ijambo ry’ingenzi
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”
(Yohana 3:16)
“Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera; ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana; ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira.”
(Abefeso 2:8–9)
“Nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu dukwiriye gukirizwamo.”
(Ibyakozwe 4:12)
Intangiriro
Agakiza ni imwe mu nyigisho z’ibanze kandi zikomeye kurusha izindi zose muri Bibiliya. Ubutumwa bwose bw’Imana kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe bugaragaza umugambi umwe ukomeye: gukiza umuntu no kumugarura mu mubano mwiza n’Umuremyi we.
Iyo dusoma Bibiliya, tubona ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo, imuha ubuzima, imuha agaciro, kandi imushyira mu mubano wihariye na Yo. Umuntu yari yaragenewe kubaho mu bumwe n’Imana, ayubaha kandi ayihesha icyubahiro. Ariko kubera icyaha, uwo mubano warangiritse.
Icyaha cyinjiye mu buzima bw’abantu binyuze mu kutumvira kwa Adamu na Eva. Kubera icyaha, umuntu yatandukanijwe n’Imana, atakaza ubusabane yari afite n’Umuremyi we, maze urupfu n’imibabaro byinjira mu mateka y’abantu.
Bibiliya iravuga iti:
“Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.”
(Abaroma 3:23)
Iki ni ikibazo gikomeye kurusha ibindi umuntu ahura na byo. Umuntu ashobora gukemura ibibazo byinshi byo ku isi, ashobora kugira ubumenyi, ubutunzi, icyubahiro cyangwa ububasha, ariko ntashobora gukemura ikibazo cy’icyaha no kwiyunga n’Imana ku bw’imbaraga ze.
Ni muri iki kibazo Imana yagaragaje urukundo rwayo. Ntabwo yaretse umuntu mu bubata bw’icyaha, ahubwo yateguye inzira yo kumucungura. Iyo nzira ni Yesu Kristo.
Yesu Kristo, Umwana w’Imana, yaje mu isi kugira ngo asohoze umugambi w’Imana wo gukiza abanyabyaha. Yabaye igitambo cyuzuye ku bwacu, arapfa ku musaraba, arazuka atsinda urupfu n’imbaraga z’icyaha, kugira ngo abamwizera bahabwe ubugingo bushya.
Ni yo mpamvu kumenya neza icyo agakiza ari cyo ari ingenzi ku muntu wese. Agakiza si inyigisho y’amadini gusa, ahubwo ni ukuri gufite aho gihuriye n’ahazaza h’umuntu, umubano we n’Imana, ndetse n’ubugingo bwe bw’iteka.
Agakiza ni iki?
Ijambo “agakiza” risobanura gukizwa, gutabarwa, kubohorwa cyangwa gukurwa mu kaga. Mu buryo busanzwe, umuntu ashobora kuvuga ko yakijijwe igihe avanywe mu kibazo runaka cyangwa mu kaga kamwe.
Ariko Bibiliya ikoresha ijambo agakiza mu buryo bwagutse cyane kurusha gukizwa ibibazo byo ku isi. Mu nyigisho za Bibiliya, agakiza ni umurimo w’Imana wo gukura umuntu mu bubata bw’icyaha, kumubabarira, kumwunga na Yo binyuze muri Yesu Kristo, no kumuha ubugingo buhoraho.
Agakiza kagizwe n’ibikorwa byinshi Imana ikorera mu muntu:
- Imana ibabarira ibyaha by’umuntu.
- Imana imuha umubano mushya na Yo.
- Imana imugira umwana wayo.
- Imana imuha Umwuka Wera.
- Imana itangira guhindura ubuzima bwe.
- Imana imuha ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Intumwa Pawulo yasobanuye neza ko agakiza kadaturuka ku mbaraga z’umuntu, ahubwo ko ari impano y’Imana.
Yanditse ati:
“Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera; ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana; ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira.”
(Abefeso 2:8–9)
Ibi bitwigisha ko umuntu adashobora kwiyunga n’Imana akoresheje ibikorwa bye gusa. Agakiza gashingiye ku buntu bw’Imana no ku murimo Yesu Kristo yakoze.
Agakiza nk’impano y’ubuntu bw’Imana
Kimwe mu bintu by’ingenzi tugomba gusobanukirwa ni uko agakiza ari impano. Impano ihabwa umuntu ntabwo ayigura cyangwa ngo ayikorere kugira ngo ayihabwe; ahabwa kubera ubuntu bw’uwamutekerejeho.
Ni na ko Imana yakoze ku muntu. Imana ntiyakijije abantu kubera ko bari bakiranuka cyangwa bari babikwiriye, ahubwo yabikoze kubera urukundo rwayo.
Bibiliya iravuga iti:
“Ariko Imana, kuko ari umutunzi w’imbabazi, ku bw’urukundo rwayo rwinshi yadukunze, natwe twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, yaduhinduranye bazima na Kristo.”
(Abefeso 2:4–5)
Aha tubona ukuri gukomeye: Imana yatangiye umurimo w’agakiza igihe umuntu yari akiri kure yayo. Agakiza rero kagaragaza umutima w’Imana wuje ubuntu n’imbabazi.
Agakiza ntabwo ari uguhinduka umuntu mwiza gusa
Hari abantu batekereza ko gukizwa ari ukureka ibintu bimwe bibi no gutangira gukora ibintu byiza. Nubwo guhinduka kw’imyitwarire ari kimwe mu bimenyetso by’umuntu wakijijwe, ariko si wo mutima w’agakiza.
Umuntu ashobora guhidura imyitwarire ye ariko umutima we ugakomeza kuba kure y’Imana. Agakiza ntikabanziriza ku guhindura ibikorwa byo hanze gusa, ahubwo gatangirira ku guhindurwa k’umutima n’Imana.
Iyo umuntu yakiriye Yesu Kristo, ahinduka icyaremwe gishya.
Pawulo yaranditse ati:
“Nuko rero umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya; ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.”
(2 Abakorinto 5:17)
Agakiza ni impinduka ikorerwa imbere mu muntu, igatangira mu mutima, hanyuma ikagaragarira mu mibereho ye.
Agakiza ni ukubona ubuzima bushya muri Kristo
Intego y’agakiza ntabwo ari ugukura umuntu mu gihano cy’icyaha gusa, ahubwo ni no kumuha ubuzima bushya bwo kubana n’Imana.
Yesu yaravuze ati:
“Naje kugira ngo zibone ubugingo, kandi ngo zibone bwinshi.”
(Yohana 10:10)
Ubuzima bushya muri Kristo busobanura ko umuntu atakibaho ayobowe n’icyaha gusa, ahubwo atangira kuyoborwa n’Imana. Umwuka Wera akorera mu buzima bwe, akamufasha gukura mu kwizera no kubaho mu buryo bushimisha Imana.
UMUNTU YAKIRA AGAKIZA ATE?
Nubwo agakiza ari impano itangwa n’Imana, Bibiliya yigisha ko umuntu ayakira binyuze mu kwizera Yesu Kristo.
Agakiza ntikaboneka gusa kubera kuvukira mu muryango w’Abakristo, kujya mu rusengero cyangwa gukora ibikorwa byiza. Ibyo bishobora kuba ibintu byiza kandi bifite agaciro, ariko ntabwo ari byo bikiza umuntu.
Agakiza kaboneka igihe umuntu:
- yihannye ibyaha bye;
- yizeyeYesu Kristo;
- akamwakira nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe.
KWIHANA BISOBANUYE IKI?
Kwihana ni uguhindukira ukava mu nzira y’icyaha ugahindukira ukagana Imana.
Ni ukwemera ko umuntu ari umunyabyaha kandi ko adashobora kwikiza ku mbaraga ze, ahubwo agomba kwiringira Yesu Kristo nk’Umukiza we.
Kwihana si ukwicuza amagambo gusa, ahubwo ni impinduka itangirira mu mutima igahindura n’imibereho y’umuntu.
Iyo umuntu yihannye by’ukuri, ahindura icyerekezo cy’ubuzima bwe, akava mu kwigenga akajya mu kuyoborwa n’Imana.
KWIZERA YESU BISOBANUYE IKI?
Kwizera Yesu si ukwemera gusa ko abaho cyangwa kumenya inkuru ze, ahubwo ni ukumwizera n’umutima wose, kumwegurira ubuzima bwawe no kwemera ko ari we wenyine ushobora kugukiza.
Kwizera Yesu bisobanuye kwemera ko:
- Yesu ari Umwana w’Imana;
- yapfiriye ibyaha byacu ku musaraba;
- yazutse mu bapfuye;
- ari we wenyine uduha agakiza n’ubugingo buhoraho.
NI RYARI UMUNTU AKIZWA?
Umuntu akizwa igihe yizeye Yesu Kristo mu mutima we, akihana ibyaha bye kandi akamwakira nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe.
Abaroma 10:9 hatwigisha hati:
“Ni waturaza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye imukuye mu bapfuye, uzakizwa.”
Uyu murongo ugaragaza ibintu bibiri by’ingenzi:
1. KWIZERA MU MUTIMA
Umuntu akizwa iyo yizeye ko Yesu Kristo yapfiriye ibyaha bye, akazuka, kandi ko ari we wenyine ushobora kumuhuza n’Imana.
Kwizera nyakuri si ukwemera amakuru gusa, ahubwo ni ukwiringira Yesu no kumwegurira ubuzima bwawe.
2. KWATURA YESU NK’UMWAMI
Kwatura Yesu si ukuvuga amagambo gusa, ahubwo ni ukwemera ko Yesu afite ububasha bwo kuyobora ubuzima bwawe.
Kuvuga ngo “Yesu ni Umwami” bisobanuye:
- kwemera ko Yesu atari Umukiza gusa, ahubwo ari Umuyobozi w’ubuzima bwawe;
- kureka kuyoborwa n’icyaha ugatangira kuyoborwa na Kristo;
- gushyira Yesu ku mwanya wa mbere mu buzima bwawe.
Umwanzuro w’Igice cya 1
Muri iki gice twabonye ko agakiza ari umutima w’Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Agakiza si igikorwa cy’umuntu cyangwa igihembo umuntu ahabwa kubera imirimo ye, ahubwo ni impano y’ubuntu bw’Imana.
Agakiza ni uburyo Imana ikura umuntu mu bubata bw’icyaha, ikamubabarira, ikamwunga na Yo binyuze muri Yesu Kristo, kandi ikamuha ubugingo bushya n’ubugingo buhoraho.
Ariko kugira ngo dusobanukirwe neza impamvu agakiza ari ingenzi, tugomba kubanza gusobanukirwa ikibazo gikomeye cyatumye abantu bagakeneye: icyaha.
Mu gice gikurikira tuziga:
IGICE CYA 2:
KUKI ABANTU BOSE BAKENEYE AGAKIZA?
- Iremwa ry’umuntu n’umugambi w’Imana.
- Kwinjira kw’icyaha mu isi.
- Kugwa kwa muntu.
- Ingaruka z’icyaha.
- Impamvu umuntu adashobora kwikiza.
Umwanditsi: Pastor Mugisha Honore