cyangwa

UMUMARO W’AMARASO YA YESU
Amaraso ya Yesu mu Mugambi Mukuru w’Agakiza k’Imana
Intangiriro
Iyo abakristo bavuga “amaraso ya Yesu,” baba bavuga igikorwa gikomeye Umwami wacu Yesu Kristo yakoze ubwo yitangaga ku bw’abantu kugira ngo haboneke kubabarirwa ibyaha, gucungurwa no gusubirana umubano n’Imana.
Mu Byanditswe Byera, amaraso afite igisobanuro cyihariye kijyanye n’ubuzima, igitambo n’impongano. Kuva mu Isezerano rya Kera, Imana yigishije abantu bayo ko icyaha gifite ingaruka kandi ko kubabarirwa bisaba igitambo. Ibitambo byatambwaga byari igicucu n’ubuhanuzi bwerekezaga ku gitambo cyuzuye kandi gihoraho cya Yesu Kristo.
Yesu ntiyapfuye nk’uwatsinzwe cyangwa nk’uwari udafite ubundi buryo, ahubwo yatanze ubugingo bwe ku bushake kugira ngo asohoze umugambi w’Imana wo gukiza abanyabyaha.
Yesu yaravuze ati:
“Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye.”
(Yohana 10:18)
Ku bw’ibyo, amaraso ya Yesu ni umutima w’ubutumwa bwiza, kuko binyuze mu gitambo cye habonetse inzira yo kubabarirwa ibyaha no kwegera Imana
Amaraso ya Yesu asobanura iki?
Amaraso ya Yesu ntabwo ari amaraso asanzwe gusa, ahubwo ahagarariye ubuzima bwe yatanze nk’igitambo cyuzuye kugira ngo abantu babone agakiza.
Mu nyigisho za Bibiliya, amaraso ya Kristo afitanye isano n’ibintu bikomeye:
- Impongano y’ibyaha — Kristo yishyuriye igihano cyari gikwiye umunyabyaha.
- Gucungurwa — umuntu yakuwe mu bubata bw’icyaha akagirwa uw’Imana.
- Isezerano rishya — Kristo yatangije umubano mushya hagati y’Imana n’abantu.
- Kwezwa — abizera bababarirwa kandi bagasukurwa.
- Kwegera Imana — inzitizi y’icyaha ikurwaho.
INGINGO 7 ZIGARAGAZA UMUMARO W’AMARASO YA YESU
1. Amaraso mu Isezerano rya Kera
Mu mategeko ya Mose, Imana yashyizeho gahunda y’ibitambo kugira ngo yigishe abantu uburemere bw’icyaha n’uko kubabarirwa bisaba igitambo.
Amaraso y’amatungo yatambwaga ku gicaniro yari ikimenyetso cy’impongano, ariko ntiyashoboraga gukuraho ibyaha burundu.
Abaheburayo haravuga hati:
“Kuko bidashoboka ko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene akuraho ibyaha.”
(Abaheburayo 10:4)
Ibyo bitambo byari igicucu cy’ibyari kuzaza muri Kristo. Byerekezaga ku munsi Imana yari gutanga igitambo kimwe gihoraho.
2. Yesu Kristo: Umwana w’Intama w’Imana
Yohana Umubatiza amaze kubona Yesu yaravuze ati:
“Dore Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’isi.”
(Yohana 1:29)
Aya magambo agaragaza ko Yesu ari we isohozwa ry’ibitambo byose byo mu Isezerano rya Kera.
Nk’uko umwana w’intama wa Pasika warinze Abisirayeli urubanza rwo muri Egiputa, ni ko Kristo aduha agakiza binyuze mu gitambo cye.
Ariko hari itandukaniro rikomeye: ibitambo byo mu Isezerano rya Kera byagombaga gusubirwamo, naho igitambo cya Yesu cyatanzwe rimwe rizima kandi gihoraho.
Abaheburayo haravuga hati:
“Yinjiye ahera rimwe, amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka, atabikesheje amaraso y’ihene n’ay’ibimasa, ahubwo abikesheje amaraso ye bwite.”
(Abaheburayo 9:12)
3. Amaraso ya Yesu yatangije Isezerano Rishya
Mu ifunguro rya nyuma, Yesu yasobanuye ko amaraso ye yari kuba umusingi w’isezerano rishya.
Yaravuze ati:
“Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, aviriyeho ku bwanyu.”
(Luka 22:20)
Isezerano rya kera ryari rifite amategeko yanditswe ku bisate by’amabuye, ariko isezerano rishya rishingiye ku murimo wa Kristo no ku guhindura imitima y’abantu.
Binyuze mu maraso ya Yesu:
- Imana ibabarira ibyaha.
- Umuntu yongera kwegera Imana.
- Abizera bahabwa ubuzima bushya.
4. Amaraso ya Yesu aduha uburenganzira bwo kwegera Imana
Icyaha cyari cyaratandukanije umuntu n’Imana, ariko igitambo cya Kristo cyakuyeho iyo nzitizi.
Abaheburayo haravuga hati:
“Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw’amanga bwo kwinjira Ahera cyane ku bw’amaraso ya Yesu... twegere dufite imitima y’ukuri twizeye.”
(Abaheburayo 10:19–22)
Ntitwegera Imana kubera gukiranuka kwacu, ahubwo tuyegera dushingiye ku gikorwa cya Kristo cyarangiye.
Kandi iyo tugendera mu mucyo w’Imana, amaraso ya Yesu akomeza kutweza no kutubabarira.
“Ariko nitugendera mu mucyo nk’uko na Yo iri mu mucyo, tugirana ubumwe, kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho icyaha cyose.”
(1 Yohana 1:7)
5. Amaraso ya Yesu agaragaza intsinzi ku cyaha, Satani n’urupfu
Urupfu rwa Yesu ku musaraba rwari intsinzi y’Imana ku mbaraga z’umwijima.
Ibyahishuwe biravuga biti:
“Bamutsinze babikesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ry’ubuhamya bwabo.”
(Ibyahishuwe 12:11)
Ibi ntibisobanura ko amaraso ya Yesu ari uburyo bw’amagambo umuntu akoresha nk’ubumaji, ahubwo bisobanura ko umurimo wa Kristo ku musaraba watsinze imbaraga z’icyaha, urupfu na Satani.
Kubera izuka rya Kristo, abizera bafite ibyiringiro by’ubuzima bushya n’ubutsinzi bwo mu mwuka.
6. Amaraso ya Yesu n’Itorero
Itorero rifite agaciro gakomeye kuko ryaguzwe n’amaraso ya Kristo.
Pawulo yaranditse ati:
“Muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo.”
(Ibyakozwe 20:28)
Ibi bitwigisha ko itorero atari umutungo w’umuntu runaka, ahubwo ari irya Kristo waritanzeho ubugingo bwe.
Kubera amaraso ya Kristo:
- Abizera bose bahuzwa nk’umubiri umwe.
- Abantu batandukanye bahinduka umuryango umwe muri Kristo.
- Itorero rihabwa inshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Pawulo yaravuze ati:
“Ariko none muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwegerejwe hafi n’amaraso ya Kristo.”
(Abefeso 2:13)
Ifunguro ryera rikomeza kuba urwibutso rw’umurimo wa Kristo.
“Kuko uko murya uyu mugati, mukanywa iki gikombe, muba mwamamaza urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.”
(1 Abakorinto 11:26)
7. Amaraso ya Yesu ku buzima bw’umwizera ku giti cye
Ku muntu ku giti cye, amaraso ya Yesu asobanura:
- Kubabarirwa ibyaha.
- Gucungurwa mu bubata bw’icyaha.
- Kugira amahoro y’Imana.
- Guhabwa ubuzima bushya muri Kristo.
- Kugira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Agakiza kacu ntigashingira ku bikorwa byacu, ahubwo gashingira ku gitambo cya Kristo cyarangiye ku musaraba.
Pawulo yaranditse ati:
“Muri we ni ho dufite gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu.”
(Abefeso 1:7)
Duhamagarirwa:
- Kwihana ibyaha.
- Kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
- Kubaho ubuzima bushya bwo kumukorera.
- Kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.
Amaraso ya Yesu atwereka ibyo Kristo yadukoreye, ariko nanone aduhamagarira kumwegurira ubuzima bwacu.
Inshamake
Mu nyigisho za Bibiliya, amaraso ya Yesu ahagarariye igikorwa cyose cya Kristo cyo kuducungura.
Binyuze mu maraso ye:
- Ibitambo byo mu Isezerano rya Kera byasohoye.
- Abizera babonye kubabarirwa no gucungurwa.
- Hashyizweho isezerano rishya.
- Twahawe uburenganzira bwo kwegera Imana.
- Habonetse intsinzi ku cyaha, Satani n’urupfu.
Abaheburayo 9:22 haravuga hati:
“Nta kumena kw’amaraso ntihabaho kubabarirwa.”
Ariko Yesu yatanze amaraso ye rimwe rizima, aba igitambo gihagije kandi gihoraho ku bw’abamwizera.
Ijambo risoza
Binyuze mu maraso ya Yesu, Imana yadukoreye ibyo tutari dushoboye kwikorera: yaraducunguye, iduha kubabarirwa, iduhuza na Yo, kandi iduha ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Itorero rihagaze ku murimo wa Kristo, kandi buri mukristo abaho ku bw’ubuntu bwabonetse binyuze mu gitambo cye.
Niyo mpamvu dukwiye kwizera Kristo, kumukunda, no kwa mamaza ubu
tumwa bwiza bw’agakiza ku isi yose.
Yesu aragukunda, Yesu aragushaka. Agutegeye amaboko. Wakiriye agakiza ke? Urakijijwe?
Umwanditsi: Pastor Mugisha Honore
Ntarama worship center