1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti"Hungira ku musozi wanyu nk'inyoni?"
2 Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.
3 Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
4 Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza.
5 Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyabyaha n'ukunda urugomo umutima we urabanga.
6 Azavubira abanyabyaha ibigoyi, Umuriro n'amazuku n'umuyaga wotsa, Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.
7 Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, Kandi akunda ibyo gukiranuka, Abatunganye bazareba mu maso he.
(Zaburi 11:1;7)