1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.
2 Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu.
3 Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n'imitima ibiri.
4 Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, N'ururimi rwirarira,
5 Abavuze bati"Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?"
6 "Ku bwo kunyagwa k'umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k'umukene, Nonaha ndahaguruka", ni ko Uwiteka avuga,"Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni."
7 Amagambo y'Uwiteka ni amagambo atanduye, Ahwanye n'ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, Ivugutiwe karindwi.
8 Uwiteka uzabarinda, Uzabakiza ab'iki gihe iteka ryose.
9 Abanyabyaha bagenda hose impande zose, Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu.
(Zaburi 12:1;9)