1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose? Uzageza he kunyima amaso?
3 Nzageza he kwigira inama, Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye? Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?
4 Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize, Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by'urupfu.
5 Umwanzi wanjye ye kuvuga ati"Ndamunesheje", Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.
6 Ariko niringiye imbabazi zawe, Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe. Ndaririmbira Uwiteka, Kuko yangiriye neza.
(Zaburi 13:1;6)