1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati"Nta Mana iriho." Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza.
2 Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru, Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge, Bashaka Imana.
3 Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n'umwe.
4 Mbese inkozi z'ibibi zose nta bwenge zifite? Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima, Kandi ntibambaze Uwiteka?
5 Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi, Kuko Imana iri mu bwoko bw'abakiranutsi.
6 Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe.
7 Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago. Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa.
(Zaburi 14:1;7)