1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,
2 Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw'amazi adasuma.
3 Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye.
4 Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza.
5 Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye, Unsize amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.
6 Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.
(Zaburi 23:1;6)