1 Zaburi ya Dawidi. Isi n'ibiyuzuye ni iby'Uwiteka, Isi n'abayibamo.
2 Kuko ari we wayishinze ku nyanja, Yayishimangiye ku mazi menshi.
3 Ni nde uzazamuka umusozi w'Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he?
4 Ni ufite amaboko atanduye n'umutima uboneye, Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, Ntarahire ibinyoma.
5 Uwo ni we uzahabwa umugisha n'Uwiteka, No gukiranuka abihawe n'Imana y'agakiza ke.
6 Abayishaka ni bene uwo, Abashaka mu maso hawe Mana ya Yakobo. Sela.
7 Mwa marembo mwe nimwunamuke, Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke.
8 Uwo Mwami w'icyubahiro ni nde? Ni Uwiteka ufite imbaraga n'amaboko, Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.
9 Mwa marembo mwe, nimwunamuke, Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke.
10 Uwo mwami w'icyubahiro ni nde? Uwiteka Nyir'ingabo ni we Mwami w'icyubahiro.
(Zaburi 24:1;9)