1 Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we.
2 Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye! Abangomeye ni benshi.
3 Benshi baramvuga bati "Nta gakiza afite ku Mana." Sela.
4 Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira, uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.
5 Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka, na we akansubiza ari ku musozi we wera. Sela.
6 Nararyamaga ngasinzira, ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
7 Sinzatinya abantu inzovu nyinshi, bangoteye impande zose kugira ngo bantere.
8 Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza, kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni, Waciye amenyo y'abanyabyaha.
9 Agakiza kabonerwa mu Uwiteka, Umugisha utanga ube ku bantu bawe.Sela.
(Zaburi 3:1;9)