1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
2 Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro, Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.
3 Bana b'abantu, Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma? Sela.
4 Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we, Uwiteka azanyumva uko mutakiye.
5 Mugire impuhwe zo gukora icyaha, Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse. Sela.
6 Mutambe ibitambo mukiranutse, Kandi mwiringire Uwiteka.
7 Hariho benshi babaza bati"Ni nde uzatwereka ibitunezeza? Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe."
8 Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye, Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino.
9 Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.
(Zaburi 4:1;9)